Imyidagaduro

Umuhanzi T-Bombe yemeza ko isaha ye yo kwiyereka abanyarwanda igeze

September-25
06:57 AM 2017

Ishimwe thierry uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka T - Bombe ni umusore w’imyaka 23 y’amavuko, ukomoka mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo ariko ubu akaba abarizwa mu mujyi wa kigali, mu murenge wa Remera.
Nyuma yo kurangiza mw’ishuri rya Kiali International Art College (KIAC) mw’ishami rya music production ubu yatangiye gukora umuziki ku giti cye nk’umuhanzi akaba yahise ashyira indirimbo ye yambere hanze ubu yamaze gukorerwa n’amashusho. (Link y’indirimbo Uranyica by T Bombe Feat Glory)

Mu kiganiro kirambuye uyu musore yagiranye na Yeejo.rw igitangazamakuru cy’urubyiruko yavuze byinshi mu byamuteye kwinjira mu muziki ndetse avuga n’impinduka zidasazwe agiye gukora mu muziki w’urwanda.

T- Bombe yagize "ati"kuva cyera nkiri umwana nakuze nkunda kuririmba, kubyina ndetse no gucuranga, biza kuba akarusho ubwo maman yanshakiraga umwarimu wa guitar nkiri muto. nyuma yo kurangiza amashuri mu mwaka wa 2015 naje gukomereza mw’ishuri ryigisha umuziki rya kigali international art college. Nahakuye ubumenyi butandukanye nko gucuranga pianno, guitar, kuvuza ingoma ndetse na music production. Uko nakomezaga kugenda nkoresha ibikoresho by’umuziki bitandukanye ndetse nkanakurikiranira hafi muzika nyarwanda byatumye nanjye niyumvamo imbaraga ko nshobora kugira uruhare rukomeye mu kubaka umuziki nyarwanda. Ndizera ntashidikanya ko kubufatanye na Capital Records uruhare rwacu mu kubaka isura y’uyu muziki ruzagaragarira benshi muminsi mike iri imbere".

Ushingiye kucyi uvuga ko uzanye impinduka mu muziki nyarwanda?
icyambere nizeye ni impano nifitemo hakiyongeraho imbaraga z’abafatanyabikorwa banjye harimo Capital Records Music Group, Cool Generation Films n’abandi ...
Abanyarwanda bakwitegeho iki kidasazwe nkumuhanzi mushyashya.
nkuko izina ryanjye ribivuga T bombe birumvikana ko numuziki nkora ugomba kuba uremereye cyane cyane mu buryo bw’imibyinire. Niteguye kubaha injyana zibyinitse kandi zifite ubutumwa umusubirizo.

Ni ubuhe buryo ugiye kujya ukora marketing y’ibihangano byawe?
Ubu icyo ngiye kwitaho kurusha ibindi ni ukugeza ibihangano byanjye mu itangazamakuru ryaba iryandika, amaradiyo ndetse nama television. Hari n’izindi nzira nyinshi zijya zikoreshwa zigatanga umusaruro, ibyo byose bizitabwaho.

Irebere indirimbo ya T-Bombe

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza