Imyidagaduro

Umuhanzi Radio wamamaye muri Good Life yapfuye, abanyamuziki bitotombera Imana

February-01
04:10 AM 2018

Umuhanzi w’umugande wamamaye mu istinda Good Life yaririmbanagamo na Wisel yaguye mu bitaro aho yari amaze hafi ibyumweru bibiri arembye, abafite aho bahurira n’umuziki bagaragaza agahinda gakomeye.

Moses Ssekibogo wamenyekanye ku izina rya Mowzey Radio yaguye mu ivuriro rya Case Clinic Kampala kuri uyu wa Kane, nyuma y’igihe gito Perezida Musevebi atanze miliyoni 30 z’amashilingi ya Uganda kugira ngo uyu musore avurwe.

Perezida Museveni akimara kumva iby’urupfu rwe yifatanyije n’abanya-Uganda yihanganisha umuryango wa Moses Ssekibogo.

Ati “Nabwiwe iby’urupfu rw’umuhanzi Ssekibogo uzwi nka Mowzey Radio. Mu gihe gito gishize nari natanze amafaranga ngo avuzwe nizeye ko azakira. Yari umusore ufite impano kadi yari kuzagera kuri byinshi byiza mu bihe bizaza.”

Stephen Wakaza wiganye na Radio bakanicarana mu ishuri avuga ko yari umuhanga ndetse ataburaga muri batanu ba mbere.

Cindy Sanyu, umuhanzi mugenzi we yagize ati “ibi nibyo? Simbyumva. Nubwo nari mbizi ko atameze neza, numvaga azakira uko byagenda kose. Uruhukire mu mahoro Radio.”

Juliana Kanyomozi, nawe yahize yandika ati “ntiwagnda utya Radio, kuki koko?”

Douglas Lwanga, umunyamakuru wa Television muri Uganda we yagaragaj amarangamutima mennshi ati “Ohhhhh Noooo Noooo Noooooo Nooooo, kuki ibi bikubayeho koko? Kuki ari wowe? Sinemeza ko iki gihe cyari icyawe. Wari ugifite byinshi byo gukora. Mana ibi birababaje. Uruhuke mu mahoro Moze Radio, nzahora nkwibuka ndwanyi. Imana igirire ibambe roho yawe.”

Radio yakubiswe mu ijoro rya tariki 22 Mutarama 2018 ubwo yari mu kabari kitwa De Bar gaherereye i Entebbe. Yakubiswe n’umusore ucunga umutekano muri ako kabari aviramo imbere ku buryo byamuhungabanyije ahita ajya muri ’coma’ by’akanya gato nyuma aranabagwa.

Radio na Weasel baririmbanaga bakoranye n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo Tom Close mu ndirimbo Mama w’abana, Urban Boys mu yitwa Pete Kidole; Bruce Melody mu yitwa Music; DJ Pius mu yitwa Play It again n’abandi.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza