Imyidagaduro

Umuhanzi Auddy Kelly yabaye ahagaritse umuziki

April-25
04:58 AM 2017

Uyu muhan zi wakunze kuvugwa cyane mu rukundo na Jody Phibi nawe uzwi mu muziki nyarwanda, yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki 25 Mata 2017, abinyujije kuri Facebook.

Aho yagize ati: " Muraho neza Ncuti zanjye nkunda cyane, nshishijwe bugufi, icyi ni icyemezo maranye amezi atatu niyo mpamvu mbanje kwisegura ku banyamakuru bamwe bantumiye, mu biganiro ariko nkahora mbasaba ko twabyimura gutyo gutyo ni icyemezo cyangoye gufata ariko kiri ngombwa ninayo mpamvu mbivuze kugirango ntihazagire ubifata ukundi kuko ndabubaha bose Pe"

Yongeraho ko ahagaritse umuziki igihe kitazwi cyane ko atazi neza igihe azagarukira mu muziki nyarwanda. Aragira ati "Sasa ubu kugeza igihe ntazi uko kingana.. ntibiri kunkundira ndisegura kandi nsaba abakunda injyana zanjye kuri iyi ndirimbo "Iyo ngukeneye" Niyo ndirimbo ya nyuma".

Auddy Kelly yamenyenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye harimo "Ndakwitegereza", "Ubyumve", "Sinzagutererana" yakoranye na Jody, ’Sinkakubure’, "Ruzakugarura", "Ndambutse", "Nkoraho Mana" n’izindi.

Reba Ruzakugarura imwe mu ndirimbo za Auddy Kelly

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza