Imyidagaduro

Umuhanzi Aceboy yasobanuye byinshi ku ndirimbo ye yise "Ko wakunze"

September-02
03:54 AM 2016

.
Umuhanzi NDAYISABA Christian uzwi nka Chrisko Aceboy, yavutse 8 nyakanga 1995 avukira mu mujyi wa Kigali, akarere ka kicukiro, umurenge wa kagarama. Yatangiye kuririmba taliki ya 1 gicurasi 2012 ubwo yahimbye indirimbo ye yambere yise " Ko wakunze ".
.

Mu kiganiro na www.yeejo.rw Aceboy Chrisko yasobanuye ko iyi ndirimbo yayihimbye nyuma yo kumenyana n’umukobwa kuri telephone bakaza no gukundana. kuri we iyo ndirimbo yabaye intangiriro y’urugendo rwe rwa muzika, dore ko nambere yo gushyira ahagaragara iyo ndirimbo yari asanzwe asubiramo
indirimbo z’abandi kurubyiniro bizwi nka "interpretation".

Avuga ko kuriwe abahanzi afataho icyitegererezo ari Riderman, Tyga, na AceHood, kandi akunda kureba uburyo abandi bahanzi bitwara Ku rubyiniro "performance".
.
Bimwe mu bitaramo yaririmbyemo hari nka "Nyagatare mini expo 2013, ndetse n’ibitaramo bibera mu mashuri,......
.
Chrisko Aceboy tangaza kandi ko ashaka gukora cyane agateza muzika ye imbere ndetse no guharanirakuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mahanga.

Kanda hano wumwe indirimbo " Ko wakunze "

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza