Imyidagaduro

Umugore wa AY ashobora gukurura umwiryane mu banyarwanda n’abanyatanzaniya

February-14
08:21 AM 2018

Umugore umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatangije intambara ahakana ko umukobwa AY yasabye akanakwa atari umunyarwandakazi, ndetse ngo yiteguye kubihanganira.

Kuwa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2018 nibwo umuraperi w’ikirangirire ukomoka muri Tanzaniya Yessayah Allen Ambwene uzwi nka AY yaje mu Rwanda gusaba no gukwa umukunzi we Umunyana Rehema uzwi nka Remy mu birori byabereye i Nyamata mu busitani bwa Golden Tulip Hotel.

Nyuma y’ibyo birori, abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Tanzaniya bashimye AY ku bw’intambwe ateye ndetse banamushimira ko agiye kurongora umukobwa ufite uburanga bw’akataraboneka ukomoka mu Rwanda.

Mange Kimambi uzwi cyane mu kunenga muri Tanzania avuga ko abanyatanzania bakwiriye kwiga gukunda iby’iwabo aho gukomeza gushimagiza u Rwanda.

Yagize ati “Umukobwa yitwa Rehema Sudi Suleiman. Se ni umunyatanzaniya 100%, atuye i Mwanza aho. Sekuru ubyara se ni ba banyatanzaniya bafite inkomoko muri Oman naho nyirakuru ni Mnyambo, abantu b’I Karagwe, bityo sebukwe wa AY ni uruvange rw’abarabu bo muro Oman n’Abanyambo. […] nyina w’uyu mukobwa niwe munyarwanda. Ubwo se na nyina batandukanaga nyina yaragiye ajyana n’abana mu Rwanda. None uyu mukobwa ni gute aba umunyarwanda ntabe umunyatanzaniya?”

Yunzemo ati “Bavandimwe uyu ni uwacu. Kubw’ibyo imiterere ye yayidukomoyeho abanyatanzaniya, ariko abanyarwanda nibo bashimagizwa…nibagende…nibakomeza kumwiyitirira tuzamurwanira nk’uko turwanira umusozi wa Kilimanjaro n’abanyakenya.”

Uyu mugore avuga ko umwana adafata ubwenegihugu bwa Nyina, bityo ngo abana ba Diamond ntibashobora kwitwa abagande ngo ni uko nyina Zari akomoka muri Uganda.


Amagambo Kimambi yanditse avuga ko umugore wa AY ari umunyatanzania

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza