Imyidagaduro

Udushya wakitega hamurikwa album “Imbaraga”ya Charly na Nina k’ubufatanye na MTN

November-24
21:00 PM 2017

Abanyarwandakazi Charly na Nina baririmbana nk’itsinda bagiye kumurika umuzingo (album) wa kabiri w’indirimbo zabo bise “Imbaraga”mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku ya 1 Ukuboza 2017.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umujyanama w’aba bakobwa Alex Muyoboke yatangaje ko bahishiye ibyiza abazitabira igitaramo cy’imurikwa ry’umuzingo Imbaraga, dore ko ngo bazubahiriza igihe nkuko basazwe babizwiho.

Muyoboke yagize ati: “kubahiriza igihe nicyo gifasha Charly na Nina mu kazi kabo, ni nabyo kandi bizaba mu imurikwa ry’umuzingo Imbaraga. MTN Rwanda niwo mufatanyabikorwa wiri murikwa rya alubumu Imbaraga no kugaragaza imbaraga z’abanyarwandakazi”.

Nina yemeje ko imyiteguro irimbanije kandi abafana bitegura kubona imiririmbire inonosoye mu buryo bwa Live.
Nina ati Ubu turi kwitegura neza byose birateguwe . Turi gutyaza amajwi kugirango tuzaririmbire abazitabira igitaramo mu buryo busobanutse. Ibyuma bimeze neza n’amajwi azaba ameze neza,bega bitegure kubona imbaraga z’umutegarugori aririmba mu buryo bwa Live. Dufite abazatwambika (Fashion Designers) bagera kuri batatu harimo abanyarwanda babiri bazatwambika iby’iwacu. Tuzaririmba mu bice bitatu.

Mbere yo gusinya amazezerano y’ubufatanye,Mpyisi Teta umwe mu bayobozi ba MTN yatangaje ko ari byiza ko iyi album izagaragaza Imbaraga z’umutegarugori k’ubufatanye na MTN. Teta yagize ati Nka MTN dufasha imyidagaduro mu Rwanda. Twiteguye gufasha Charly na Nina kandi twishimiye ko iyi album izagaragazwa k’ubufatanye na MTN Rwanda.

Ku myinjirire biteganijwe ko kwishyura hazakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga haba mobile money cyangwa Tap an Pay mu rwego rwo gukurikiza gahunda ya Leta cashless e-payment.

Umuyobozi ushinzwe ubuterankunga no kwamamaza ibikorwa muri MTN Rwanda Alain Numa yagize ati Turashaka ko buri wese uzitabira igitaramo azabasha kwishyura akoresheje ikoranabuhanga n’uburyo bumworoheye haba MTN mobile money cyangwa MTN Tap&Pay.

Charly na Nina ntago bazataramira abanyarwanda bonyine, kuko bazafatanya na bamwe mu bahanzi bakomeye harimo Juliana Kanyomozi kuva muri Uganda, Big Farious kuva I Burundi, Dj Pious ndetse na Ivan Buravan bombi bo mu Rwanda.
Charly na Nina bamenyekanye cyane mu ndirimbo nk’Indoro, Zahabu, Mfata, Face to face n’izindi bagiye kumurika umuzingo w’indirimbo wabo wa kabiri nyuma y’ibitaramo bagiye bitabira hano mu Rwanda, muri Uganda aho perezida wiki gihugu,Yoweli Kaguta Museveni yanabahaye impano,ndetse n’ibindi bagiyemo ku mugabane w’iburayi.


Hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya MTN Rwanda n’ubuyobozi bwa Decent Entertainment ishinzwe guharanirani inyungu za Charly na Nina

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza