Imyidagaduro

Ubwongereza:Umuhanzikazi Ariana Grande yasabye imbabazi abafana be

May-25
04:59 AM 2017

Umuhanzikazi Ariana Grande yasabye imbabazi abafana ndetse yatangajeko ahagaritse ibitaramo bye kubera akababaro yatewe n’igitero cyagabwe mu mujyi wa Manchester kuwa mbere ubwo yari mugitaramo, kigahitana abagera kuri 22 naho 59 bagakomereka.

Ariana grande yahise yurira Indege asubira iwabo muri Amerika doreko yarikumwe ma Mama we umubyara Joan Grande ni mugihe yateganyaga gukomereza ibataramo bye I London mubu biligi, ubudage ndetse no mu bindi bice by’umugabane w’Uburayi.
Impamvu ahagaritse ibitaramo ngo nuko ntambaraga agifite zo gukomeza kubera ubwoba bw’uko ubuzima bwe,ubw’abafana be byaba biri mu kaga.

Ariana abicishije k’urubuga rwe rwa Twitter yavuzeko asabye abongereza imbabazi avugako yabuze amagambo yo kuvuga, cyakora abamukurikira banasomye ubutumwa bwe bagera kuri miliyoni 2 bamubwirako adakwiye gusaba imbabazi kuko we ntaruhare afite muri iki gitero.
Iki gisasu cy’ubwiyahuzi cyikaba cyaratewe hafi y’umuryango waho abari bitabiriye iki gitaramo bari barimo basohokera, maze kigahitana abantu 22 barimo n’Akana kimyaka 8 ndetse nundi w’imyaka 18 bari bitabiriye iki gitaramo cye.

Umwamikazi Elzabeth n’Igikomangoma William ndetse n’Umugore we Keity bihanganishije ababuze ababo banafata umunota wo kubaha icyubahiro.

Bamwe mu batuye uyu mujyi kandi aho kujya mu mirimo yabo nkuko bisazwe ahubwo bo bari batonze umurongo kumavuriro atandukanye kugirango bahe bagenzi babo Amaraso.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza