Imyidagaduro

Ubujurire bwa Sandra Teta Bwateshejwe agaciro bituma yongera gufungwa iminsi 30

March-31
14:44 PM 2017

Iyi minsi 30 ubundi yari yakijuririye tariki 27 Werurwe 2017 mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, uyu munsi akaba aribwo uru rukiko rwongeye kumukatira indi minsi 30 nyuma yo gutesha agaciro ubujurire bwe.

Nubwo Teta Sandra atageze mu rukiko iyi nkuru yatahanye abo mu muryango we wari witabiriye uru rubanza. Impamvu nyamukuru yatumye umushinjacyaha muri uru rubanza rw’ubujurire akaba yaravuze ko nubwo Teta avuga ko yishyuye amafaranga yose yasabwaga, ngo yabikoze icyaha cyaramaze gukorwa, bityo ngo ntibyakuraho ko yagikurikiranwaho, ibyo abona nk’impamvu ikomeye ituma agomba gukurikiranwa afunzwe.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza