Imyidagaduro

Tunda yahishuye ibyo yakoze byatumye benshi bemeza ko aryamana na Diamond Platnumz

February-07
09:30 AM 2018

Umukobwa ukunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga cyane, wanavuzweho kuryamana na Diamond Platnumz ubwo umukunzi we banabyaranye yari muri Africa y’Epfo, yatangaje ko amagambo yavuze kuri Diamond ari yo yatumy benshi bakeka ko baryamana.

Sebastian Tunda avuga ko ari umufana ukomeye wa Diamond Platnumz ndetse ngo abantu batangiye gukeka ko aryamana na Diamond ubwo yatangazaga ko uyu musore ari we muhanzi yemera muri Tanzania yose.

Uyu mukobwa avuga ko nta wundi muhanzi muri Tanzania yigeze avuga ko amwemera nk’umuhanzi wa mbere, ibi akaba ari nabyo byatumye ibihuha by’uko baryamana bikwirakwira.

Tunda aganira na Ayo Tv yagize ati “ndabyumva ko mvugwa cyane ngo mfitanye umubano na Diamond kuko nisanzuye nkavuga ko Diamond ari we muhanzi nemera cyane hano muri Tanzania bitandukanye n’uko nta wundi ndavuga. Ndumva ari byi bituma abantu batekereza ibyo ariko uriya ntidukundana, ni umuntu nubaha kandi nawe azi neza uko mufana ariko si urukundo.”

Ubwo inkuru zihuza uyu mukobwa na Diamond zari zigishyushye, yigeze kwandika kuri Instagram ye ko yifuza kuzasoza umwaka wa 2018 atwite umwana wa Diamond ndetse yamubera umugore mwiza.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza