Imyidagaduro

The Ben yavuze k’urukundo rwe n’abakobwa

December-29
01:36 AM 2016

Abahanzi batandukanye bakunda kugira ubwiru bimwe mu birebana n’urukundo bakunda abo bihebeye .mu biganiro bitandukanye n’itangazamakuru The Ben yagiye abazwa k’ urukundo rwe .

Aganira na TenTonight umuhanzi uri kubarizwa mu Rwanda The ben yasubije ibibazo bitandukanye mu masegonda cumi na tanu agaruka no k’urukundo rwe n’abakobwa. The Ben yemeje ko yakundanye n’abakobwa batandukanye haba mu Rwanda no muri Amerika ariko ntiyerure byinshi kuri urwo rukundo.The Ben yagize ati kuri ubu nta mukunzi mfite. Iminsi maze muri Amerika nakunganye n’umukobwa umwe ariko amazina ye ni ubwiru. Nkiba mu Rwanda nakundanye n’abakobwa batatu harimo uwitwa Mahoro.

Abahanzi hari igihe bahimba indirimbo bishingiye ku nkuru mpamo nka King James yahimbye Ndagukunda ubwo yari mu rukundo nkuko Pastor P wakoze iyo ndirimbo yabihishuye.

Ese byaba bishoboka ko akiri mu Rwanda yahimbye indirimbo Amaso ku maso cyangwa Zubeda igihe yari mu rukundo na Mahoro cyangwa muri 2012 nyuma y’imyaka ibiri ubwo yari muri Amerika yaje gusohora indirimbo I am in Love yari mu rukundo n’umwali muri Amerika.

The Ben wari umaze imyaka 6 muri Amerika yagarutse mu Rwanda gusoza umwaka no gutangira umwaka wa 2017 yishimana n’abanyarwanda mu bitaramo bitandukanye azaririmbamo.

Irebere indirimbo I am in Love ya The Ben

Iyumvire indirimbo Zubeda

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza