Imyidagaduro

The Ben yatangaje abahanzi bo muri Afurika yifuza gukorana nabo indirimbo

August-24
15:09 PM 2017

Umuhanzi The Ben ubu uri kubarizwa I Kigali yatangaje abahanzi yifuza gukorana nabo mu rwego rwo kuzamura umuziki we ndetse no kwagura imikoranire n’abandi bahanzi.

Aganira na TransAfricaradio.net ikorera afruka y’Epfo ubwo aherukayo The Ben yagize ati nifuza gukorana Psquare , navuganye na Tiwa savage hari umushinga dushobora gukorana uyu mwaka, hari na Alikiba we twakoze indirimbo na video izaza vuba ndetse nifuza gukorana na Sauti sol.

The Ben yakomeje agaragaza ko mu myaka itanu iri imbere yifuza kugera ku rwego nk’urwo umuhanzi ukunzwe w’umunya Nigeri WhizKid . Yagize ati nifuza kuba cyangwa kurenza Whizkid kuko niwe uyoboye umuziki kugeza ubu nanjye nifuza ko naba ndi kuri urwo rwego.

Bamwe mu bahanzi afata nk’ikitegererezo harimo Kidumu na Banky wo muri Nigeria.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza