Imyidagaduro

The Ben yashimiye imbere y’imbaga ababyeyi bamwakiriye muri Amerika

January-02
13:35 PM 2017

Mu myaka igera kuri itandatu The Ben amaze muri Amerika , The Ben yashimiye imbere y’imbaga ababyeyi bamwakiriye muri Amerika bakamufata nk’umuhungu wabo. Ibyo yagezeho ngo abikesha Abanyamerika babiri[umugabo n’umugore] batuye i Chicago dore ko bafashe rutema ikirere baza mu rw’imisozi igihumbi baje kureba igitaramo The Ben yakoreye i Kigali mu ntangiriro z’umwaka wa 2017. Uyu muryango yaweretse abafana abashimira byimazeyo

Yagize ati “Isi aho iva ikagera igira abantu bafite imitima, igihe najyaga hariya munsi y’urugo[muri Amerika] mu by’ukuri nari nzi ko nzagaruka […] Mfite ababyeyi hano mu Rwanda murabizi ko ari abakozi b’Imana baba bari mu yindi mirimo, nagize amahirwe yo kubona abandi babyeyi muri Amerika, bakoze ibyo mwagakwiriye kuba mwarakoze iyo duhura…”


Mbere y’igitaramo

Yabashimiye imbere y’imbaga

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza