Imyidagaduro

The Ben yabonye Mozzy wo muri Yeejo The Vocal anemera kuzamufasha

September-15
02:51 AM 2016

Mu minsi yashize nibwo Mugabutsinze Moise uzwi nka Mozzy wabaye uwa kabiri mu marushanwa ya Yeejo The Vocal yaje gusubiramo neza idirimbo Hababi ya The Ben maze uburyo yayiririmbyemo binyura amatwi ya The Ben maze atangira kumushakisha akoresheje imbuga nkoranyambaga.


Mozzy yabaye uwa kabiri muri Yeejo The Vocal Episode 2 Season 2

Inkuru yaje gukwirakwizwa maze The Ben na Mozzy baje guhura ku inkoranyambaga ndetse bahana nimero. Mozzy aganirara na Yeejo.rw yemeje ko yamaze kubona nimero ngendanwa ya The Ben kandi ko bakomeje ibiganiro.

Baganira na The Ben yamushimiye uburyo aririmba agira ati Imana yaguhaye impano,ndashaka kubona benshi nkawe bagera kurundi rwego rwo hejuru .Sinishimira ko abantu nkawe baba bari ku rwego rwo hasi kandi abanyarwanda bagukunda. Tangira wiyizere,urebe kure,ntiwiyandarike kandi ukomeze ukosore ndetse kandi ukomeze utoze ijwi ryawe kuko impano yo urahifite. Nizera ko uzatera imbere.

The Ben yamwemereye ko azamufasha agakorerwa indirimbo kuri producer ashaka. Mozzy yabwiye Yeejo.rw ati yambajije producer nkunda maze mubwira Bob pro na Pastor maze ambwira ko azaboherereza amafaranga bakankorera indirimbo kandi akamfasha kuyamamaza ikagera kure hashoboka.

Mozzy yaje gushimishwa gusa n’uburyo The Ben yamuganirijwe kuko atigeze abitekereza. Mozzy yabwiye Yeejo.rw ati namubwiye nti siniyumvishaga ko navugana nawe The Ben.

Mozzy akomeje kwitegura amarushanwa ya nyuma Grande Final ya Yeejo The Vocal azaba mu Ukuboza 2016 aho ahazaba ahatanya n’abandi 9 bazi kuririmba nkawe.

Kanda hano usome inkuru bifitanye isano.

Irebere Mozzy asubiramo Love YourSelf indirimbo ya Justin Bieber

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza