Imyidagaduro

The Ben arashakisha Mozzy watsinze muri Yeejo The Vocal aho yasubiyemo indirimbo ye Habibi

September-09
05:59 AM 2016

Umuhanzi ukiri muto Mugabutsinze Moise uzwi nka Mozzy The Vocal yaje kuba uwa kabiri mu marushanwa yo kuririmba Acapella yitwa Yeejo The Vocal episode 2 Season 1 yaje gutungurwa ubwo yabonaga uko The Ben yishimiye ijwi rye nyuma yo gusubiramo Habibi.

Mozzy yaje kuba uwa Kabiri mu irushanwa Yeejo The Vocal agace ka kabiri aho yahembwe gukorera indirimbo muri studio ya Scratch Music Academy ndetse azitabira final yaryo mu Ukuboza 2016. Yeejo The Vocal ni irushanwa rya muzika mu urubyiruko rugitangira aho iri rushanwa ari iryo gushaka urubyiruko rufite impano ndetse rukanahuzwa n’andi mahirwe yo muri muzika kugirango batangire muzika bakiri bato.

Abinyujije kuri instagram ye nyuma yo gukunda ijwi rya Mozzy yagize ati Kubera iki Atari we, Ese kuki yaba atazwi? Rimwe na rimwe isi ntabwo itubanira.mumfashe mubone.

Mozzy aganira na Yeejo.rw ati nishimye cyane kuko sinabitekerezaga ko yabona ko naba nzi kuririmba.Ni ibyishimo kuri njye ndetse bisobanuye byinshi ko heza hanjye muri muzika hari kugenda haba heza. Naje kubona ko Uncle Austin nawe yishimiye uko ndirimba .Nizera ko bose tuzavugana.

Ubusanzwe Mozzy yiga mu ishuli rya Muzika ku Nyundo. Imvano y’impano ye yatangiye kera .Mozzy ati Natangiye Muzika nkiri umwana muto ntangira kuririmba muri korale y’abana ari nako niga umuziki yaba kuririmba ndetse no gucuranga ndetse maze kujya mu mashuri makuru Secondaire naje no kujya muri Gakondo mbyina ndi intore ,nkaba nzi gucuranga Gitari ndetse ni ingoma .

Yaje gutsinda irushanwa ryateguwe na Royal FM uyu mwaka. Muri 2013 yatsinze irindi rushanwa ryakozwe na Isango Star ndetse no muri centre ya Gikondo muri 2015.

Mozzy yamaze gusohora indirimbo ye ya mbere yise Igitangaza.

Iyumvire Igitangaza

Irebere Mozzy ahatana n’abandi baririmba muri Yeejo The Vocal Episode 2 Season 1

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza