Imyidagaduro

Teta Diana yashyize hanze amashusho y’indirimbo ivuga kuri se

May-02
03:15 AM 2017

Umuhanzi w’umunyarwandakazi ariko wibera ku mugabane w’u Burayi dore ko aba mu gihugu cy’U Bubiligi Teta Diana, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yahimbiye umubyeyi we yise "Birangwa".

Indirimbo yakozwe n’umwe mu batundaya imiziki hano mu Rwanda uzwi nka Didier Touch, gusa imirimo ya nyuma no kunoza iyi ndirimbo bizwi nka "Mastering" bikorwa n’Umubiligi witwa Nicolas Lefevre.

Iyi ndirimbo kandi yagizweho uruhare n’umunya-Brazil witwa Diego Amaral Coutinho ucuranga violon-cello yiganza cyane muri iyi ndirimbo, mu gihe hari amajwi yumvikana yikiriza y’umusore w’umunyarwanda witwa Sentore Lionel.

Naho mu mashusho y’iyi ndirimbo Umufaransa witwa Sylvestre Stalin niwe wamufashije afatanyije n’Umunyahongiriya Zoilly Molnar.

Teta Diana ari mu gihugu cy’ububiligi aho ari gutunganya umuzingo (album) we wa mbere yise "Iwanyu" ateganya kumurikira ahantu hatandukanye byumwihariko mu Rwanda.

Irebere Birangwa indirimbo Teta yahimbiye umubyeyi

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza