Imyidagaduro

Tanzania: Rose Muhando mumazi abira kubwo kwanga gukora imibonano mpuzabitsina

May-27
06:07 AM 2017

Umuririmbyi Rose Muhando wo muri Tanzania wari imaze iminsi yaraburiwe irengero, ubu yongeye kwigaragaza ndetse asobanura ko hari byinshi bihangayikishije ubuzima bwe birimo n’umugabo ushaka kumwica amuryoza ko yanze ko baryamana.
Umuhanzikazi Rose Muhando uzwi cyane mu ndirimbo ’Nibebe’ Uwe macho
Ni umwe mu baririmbyi bakomeye muri Tanzania babimazemo igihe kirekire.

Mu minsi ishize byatangajwe ko ibiyobyabwenge byasaritse uyu muhanzi ndetse ngo yashakishijwe igihe kinini kugira ngo ajyanwe mu kigo ngororamuco ariko inzego z’umutekano n’umuryango we baramubura.

Inkuru dukesha Ijumaa Wikienda, Rose Muhando w’imyaka 41 y’amavuko yavuze ko amaze iminsi yihishe kuko ngo hari umuntu ushaka kwivugana ubuzima bwe atashatse kuvuga izina, ngo uwo muntu akaba amuryoza kuba yaranze ko baryamana.

Yashimangiye ko uyu mugabo ari we uri inyuma y’ibibazo byose Muhando yavuzwemo birimo kumuhimbira ibinyoma by’uko yakuyemo inda, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.
Ati “Impamvu ni uko uwo muntu aziranye, n’abakuru ba sitasiyo za polisi bose baraziranye ndetse n’inshuti z’abayobozi b’itorero, biramworohera kumvugaho ibintu bibi byose.”

Akomeza avuga ngo“Sinywa ibiyobyabwenge ndetse sinzabikoresha. Mu by’ukuri kuko abona ko ibyo bibazo ari byo byarangiza izina ryanjye niko abigenza, ariko nzi neza ko azatsindwa.
Umuntu ukora ibyo ni ushaka kundangiza, yashatse ko mba umuntu we akankoresha ibyo ashaka ndabyanga Ndi umubyeyi w’abana batatu ( Gift, Nicolas na Maximilian ), mfite abavandimwe, banshyiraho ibyo binyoma kuko bazi ko nta muntu umvuganira ariko ndababwiza ukuri ko Imana ihari.”

Uyu mugabo ngo yari asanzwe afasha Rose Muhando, yamuhaga amafaranga yo gukora indirimbo ndetse akamufasha mu bikorwa bitandukanye by’umuziki bigeze igihe amusaba ko baryamana undi amubera ibamba.
Ati“Ibi byose rero, ni uko nanze kuryamana na we, narashavujwe bihagije, nabyaranye n’abagabo baransiga, ubu ntewe ubwoba n’uko hari ushaka kunyica, ndumva ntagishaka kuba mu gihugu.”

Akomeza avukako kuba ari muri Kenya ni byo bimushimishije.
Rose Muhando yavuze ko ubuzima bwe bumaze kunanizwa ku rwego rukomeye ku buryo yumva amaze kurambirwa kubaho ngo kuko akenshi avugwa mu bibazo by’ibinyoma gusa.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza