Imyidagaduro

Shedu Cedu yashyize hanze indirimbo "Komeza Ukore" ihishemo ubutumwa bw’ikizere (Yumve Hano)

June-15
16:50 PM 2017

Cedric Shema ni umusore ukiri muto ukomeje kugaragaza impano yo kuririmba haba indirimbo ze zihariye cyangwa gusubiramo indirimbo z’abahanzi b’ibyamamare.

Shema uzwi nka Cedu ni umuhanzi nyarwanda ukizamuka ndetse watsinze mu irushanwa rya Yeejo The Vocal mu mwaka wa 2016 yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa “Komeza ukore” yemeza ko izamugeza kuri byinshi akurikije ubutumwa buyikubiyemo umuntu wese yisangamo, ikaba itanga ikizere mu buzima ndetse ishishikariza abantu kudacika intege. Avuga ko impamvu yahisemo kuyita iri zina ari uko “ryoroshye kandi umuntu ahita agira amatsiko yo gushaka kumva ese niki dukomeza gukora bikaba byatuma aha umwanya indirimbo yanjye akayumva”.

Cedu avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo Komeza Ukore hari izindi ebyiri afite muri studio ziri hafi gusohoka. Akomeza avuga ko intumbero ye “ni gukomeza kuzamura umuziki nyarwanda,ukagera kure ndetse ntaga na message zumvikana mundirimbo zanjye”.

Imbogamizi Cedu ari guhura nazo mu muziki we “iya mbere ni ubushobozi,kuko gukora audio na video biri kurwego nkizo abandi bafite izina bakora biragoye ku muntu nkanjye uri gutangira”, indi mbogamizi ngo ni uko abantu baba batamuzi.

Yumve Hano wumve indirimbo Komeza Ukore

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza