Imyidagaduro

Senderi yatangaje imvano y’amagambo aherutse gutangaza atabaza

January-08
04:23 AM 2018

Umuhanzi nyarwanda Senderi international hit yatangaje imvano y’amagambo aherutse gushyira ku rubuga rwe nkoranyambaga rwa instagram atabaza. Ni mu kiganiro yagiranye na radio Rwanda muri samedi detente.

Mu cyumweru gishize, nibwo Senderi yanditse amagambo ku rubuga rwe rwa instagram asaba Blarirwa, EAP n’abanyamakuru gukuraho ingingo ikumira umuhanzi kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma kubera imyaka dore ko iyo ngingo imugonga.

Aganira na radio Rwanda mu kiganiro (samedi detente), Senderi yatangaje ko impamvu zamuteye kwandika ariya magambo ari uko yashakaga kugaragaza ko gukumira abahanzi runaka kubera imyaka byica abafana mu mutwe ndetse n’umuhanzi nawe ubwe bimwangiza mu mutwe.

Yagize ati:"nashakaga kwivugira njye ubwange ndetse n’abandi batabasha kwivugira. Ingingo ivuga ko umuhanzi urengeje imyaka 35 atagomba kwitabira amarushanwa runaka. Byica abafana (Kwanza) mu mutwe ndetse n’umuhanzi nawe arapfa mu mutwe. Umuziki ni umutungo mu by’ubwenge kandi ntago ureba iby’imyaka. Sindi Mugabe ngo ndashaje ngo nanirwe kuririmba cyangwa ngo njye kurubyiniro."

Ikindi kandi, Senderi yatangaje ko ariwe muhanzi wihariye maze atangaza itandukaniro hagati ye n’abandi bahanzi nyarwanda. Yagize ati: "itandukaniro rya mbere ni uko ari njye muhanzi udakuraho telefone,, icya kabiri ni uko ari njye muhanzi ugerera ahantu ku gihe, icya gatatu ni uko ari njye muhanzi utihisha, icya kane ni uko ari njye muhanzi ugira umwimerere wo gusuhuza uwo ariwe wese w’umukiriya wanjye, ni njye kandi muhanzi ukunzwe n’abanyarwanda."

Kuri ubu, Senderi international hit nkuko yitwa ubu afite imyaka 40 y’amavuko dore ko nkuko abitangaza yavutse tariki ya 15 Werurwe 1977. Bivuze ko Senderi ubu kuri ya myaka 35 itagomba kungwa na buri muhanzi witabira guma guma, Senderi arengejeho 5.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza