Imyidagaduro

Senderi : Nta gihombo mfite kudahatana muri PGGSS7 ahubwo narungutse

June-03
04:44 AM 2017

Umuhanzi Eric Senderi ni umuhanzi utarabashije gutoranwa mu bahanzi bahatanira irushanwa ryo kuririmba Primus Guma Guma Super Star igice cya karindwi ariko ku bwe atangaza ko ntacyo yahombye.

Aganira n’umunyamakuru wa Yeejo.rw Senderi yavuze ko kuba atarabashije gusubira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star nta gihombo yagize ahubwo yagize amahirwe yo gufatanya na Polisi y’igihugu mu gikorwa cyo kurwanya Ruswa .

Senderi ati” nta gihombo nagize cyo kutitabira PGGSS7 kuko ndi muri gahunda nziza za Polisi y’u Rwanda . Nemeye kuba umurerabushake nkabafatanya nabo kwamagana Ruswa mbinyujije mu ndirimbo urumvako n’inshingano zanjye kuba ndikumwe n’urubyiruko rwo mbaraga z’Iguhugu.”

Akomeza avugako urubyiruko rutitabiriye iki gikorwa ntago rwatubereye imfura gusa ariko ngo ntakibazo bazakomeza bumve ubutumwa bwo kurwanya ruswa binyujijwe mu ndirimbo.

Ati”icya mbere ni ugukumira icyaha kitaraba ndetse n’ibindi byaha bishamikiye kuguhungabanya umutekano ”

Senderi yasusurukije abantu benshi biganjemo urubyiruko aho wasangaga buri muntu wese witabiriye ibirori yashakaga kumukoraho ndetse bamwe bashaka kwifotozanya nawe.

Buri muntu wese ukunda igihugu cye akwiye gutungira agatoki abonye batanga cyangwa se bakira Ruswa abenshi bahimbye ngo ni agashimwe.

Hirya no hino mu Rwanda hakomeje icyumweru cy’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda kuva tariki ya 16 Gicurasi kugeza taliki ya16 Kamena 2017.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza