Imyidagaduro

Safi yivuguruje ku cyo kwiyamamariza kuba umudepite

January-27
03:32 AM 2018

Safi Madiba wari watangaje ko aziyamamariza kuba intumwa ya Rubanda yavuze ko abantu bamwumvise nabi ku byo yatangaje mu 2017, ndetse atangaza ko ubu atiteguye neza kubayahatana mu matora azaba muri uyu mwaka.

Mu mpera za 2017 Safi Madiba wahoze muri Urban Boyz yatangaje ko mu myaka itanu yifuza kuba ari mu ntumwa za rubanda, bivuze ko yagombaga kwiyamamaza muri uyu mwaka wa 2018.

Uyu wari kwiyamamaza nk’umukandida wigenga yavuguruje ibyo yari yari yatangaje avuga ko bamwumvise nabi, ngo we yashakaga kuvuga ko mu 2020 ari bwo azaba yiteguye.

Yagize ati “uyu mwaka bazatora abadepite ndetse nta bwoba mfite, kandi ni uko abantu babyumvise nabi, ubwa mbere mvuga navugaga 2020 kuko bongera gutora nyuma y’imyaka itanu. Ubu ndi muri cariere yanjye ya muzika, iri ni itangiriro nimara kugera ku rwego numva nshaka iby’ubudepite ndacyabizirikana ku yindi manda nzaba ndi tayari.”

Uyu musore utaramenya neza niba azaba ari umukandida wigenga cyangwa azaba ari mu ishyaka ubwo azaba ahatanira uwo mwanya yatandukanye n’itsinda baririmbanaga ubu akaba aririmba wenyine.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza