Imyidagaduro

Safi Madiba yasutse amarira kuri Instagram nyuma yo gupfusha se mu muziki

February-02
05:31 AM 2018

Umuhanzi nyarwanda umaze iminsi yiyomoye ku itsinda Urban Boyz, Safi Madiba yarize ayo kwarika nyuma y’uko amenye inkuru y’urupfu rwa Radio waririmbaga muri Good Life, avuga ko ari we watumye yinjira mu muziki ndetse akanamugira inama zikomeye.

Safi Madiba abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yanditse amagambo menshi asobanura uko yatangiye umuziki nyuma yo kumva uko Radio aririmba, ibintu abasesenguzi bafata nkaho ari we wamubyaye mu muziki.

Ubwo butumwa bwa Safi bugira buti “Ndababaye, ndababaye, mfite agahinda mu mutima wanjye ntabwo ari byo! ntabwo aribyo! isi ntago ari fair isi ntisobanutse mbere yuko njya mu muziki numvaga Radio injyana ze ari mu bantu batumye ninjira mu muziki yari inspiration yanjye buri uko najyaga kuri mike (microphone) ngiye kuririmba natekerezaga Radio kubera yigeze kumbwira ikintu ngo nujya ujya gukora indirimbo jya ukora indirimbo utekereze kubantu ukore indirimbo itazagorana kuyifata ururimi rwose waba uririmba none radio uragiye njye mufata nk’umwami wa chorus wibihe byose.”

Yunzemo ati “Ndibuka tujya gukora pete kidole @richard arabizi baratugoye batwaka 2k byidolali bibikibazo ariko nyuma Radio aza kuvuga ati aba bahungu ndabazi mwibagora ariko birananirana birangira nkuko mwabibonye ariwe ugiye muri video wenyine mwarabibonye nonese njye ndibaza kuki ariwe ugiye? Why why gusa buriya IMANA izi impamvu, ni intwari ya muzika wa africa agiye no kumunsi w’intwari iyi industry mubona nyarwanda Radio ayifitemo uruhare I m so sad so sad IMANA imwakire mubayo yari umuntu mwiza #isintagoisobanutse”

Radio yapfye kuwa 1 Gashyantare 2018 nyuma y’uko yari yakubiswe mu ijoro rya tariki 22 Mutarama 2018 ubwo yari mu kabari kitwa De Bar gaherereye i Entebbe. Yakubiswe n’umusore ucunga umutekano muri ako kabari aviramo imbere ku buryo byamuhungabanyije ahita ajya muri ’coma’ by’akanya gato nyuma aranabagwa.

Radio na Weasel baririmbanaga bakoranye n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo Tom Close mu ndirimbo Mama w’abana, Urban Boys mu yitwa Pete Kidole; Bruce Melody mu yitwa Music; DJ Pius mu yitwa Play It again n’abandi.

Amagambo Safi yanditse nyuma yo kumenya amakuru y’urupfu rwa Radio


Safi ntiyabyiyumvishaga n’amarira yayasutse kuri Instagram

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza