Imyidagaduro

Rwatubyaye yaba ari mu rukundo n’umukobwa uteye nk’igisabo

February-23
13:33 PM 2017

Umukinnyi mushya wa Rayon sport Rwatubyaye Abdoul yatangaje ibyiyumviro by’umukobwa akunda.

Aganira na Radio 10 yemeje ko agitangira urukundo n’umukobwa atatangaje izina rye. Rwatubyaye ati mfite umukunzi ariko nibwo tugitangira .

Rwatubyaye yabajijwe uwo ashyigikiye mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017 maze yemeje ko ntawe ashyigikiye ndetse akomeza avuga uburyo uwo akunda uko yaba ateye maze ati nkunda umukobwa uteye nk’igisabo (yahise aseka nyuma).

Ese ibi bica amarenga ko yaba akunda umukobwa wiswe igisabo dore ko uwo yikundira yamugize ubwiru .

Ubwo amajonjora ya Miss Rwanda 2017 yatangiraga Mike Karangwa akaba umwe mu bakemurampaka yabajije Hirwa Honorine ati umukobwa mwiza kuri wowe ameze ate? Honorine ashingiye kumiterere ye ati ni uteye nk’igisabo.

Hirwa Uwase Honorine benshi bakunda kwita "Igisabo"

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza