Imyidagaduro

Rwamagana: Abahanzi bakizamuka bazajya bishyura make make hakorwa indirindo yabo: Ruti

May-09
16:08 PM 2017

Dushime Christian ni umusore ugamije kuzamura impano zikomeye gusa zabuze amahirwe, akaba yarashinze Studio ayita Focus Image Production, ikora amajwi n’amashusho ndetse ikibanda ko bahanzi bakiri kuzamuka.

Uyu mushinga watangijwe n’abasore batanu, gusa ubu Studio ikaba isigaye iri mumaboko y’abantu babiri, iyobowe n’umuyobozi wayo Dushime Christian, uzwi cyane nka Ed. Ruta. Iyi studio ikaba yaratangiye gukora byeruye kuya 15 Gashyantare 2017, kuri ubu ikaba yaramaze gufungura n’ishami mumujyi wa Kigali mumurenge wa Kimisagara nyuma y’i Rwamagana..

Ubwo Ikinyamakuru cy’uruyiruko Yeejo.rw yaganiraga na Ruta watangije iki gikorwa yadutangarije ko iyi studio kuri ubu ifite ibikoresho n’abakozi bahagije bashoboye guteza imbere Umuziki nyarwanda. Ati “ hari uburyo bwo kuzamura abahanzi bakizamuka, bakaba barabashyiriweho uburyo bwo kuba bakwishyura mu byiciro kubera ko baba batarabona amikoro ahagije.

Uyu muyobozi kandi yatangaje ko bafite udushya twinshi bazanye tuzatuma bigarurira imitima y’abantu benshi bakaba bakwigarurira isoko ry’u Rwanda ndetse bakaba bateganya no kuba bakwambuka imipaka bakaba mpuzamahanga.
Kuri ubu studio Focus image ikaba imaze gushyira hanze amashusho agera ku 10, hari mo nk’indirimbo yitwa Rwagasabo y’itsinda The Black Eagles.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza