Imyidagaduro

Rubavu: Riderman yashimangiye ko ari umwami wa Hip Hop mu gitaramo cya MTN Yolo (Amafoto na Video)

August-28
06:22 AM 2017

Mu gitaramo cya MTN Yolo mu kwizihiza umwaka umwe iyi poromosiyo y’urubyiruko imaze ibayeho,Umuhanzi Riderman igisumizi yataramiye abafana be biganjemo urubyiruko rw’I Rubavu ndetse uru rubyiruko rugaragaza ko rumwishimiye ruririmbana nawe indirimbo ze.

Riderman yaje gukomoza ko akiri umwami wa Hip Hop mu Rwanda agira ati nijye mwami wa Hip Hop.
Usibye Riderman, abandi bahanzi basusurukije urubyiruko rwa Rubavu barimo Charly na Nina ndetse na Urban Boys.

Iki gitaramo cyiswe "YoloTurns1" muri gahunda ya Yolo imaze kwamamara mu rubyiruko rwigurira Yolo pack bakanda *154#, bakabasha kubona ipaki yo guhamagara,gukoresha internet y’umunsi cyangwa icyumweru. Urubyiruko rukoresha iyi serivisi ya MTN Rwanda mu Rwanda rugera ku bihumbi 500.

Amafoto

Kanda hano urebe amafoto yose yaranze igitaramo cya MTN Yolo

Bakata umutsima mu kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe wa MTN Yolo

Urban Boys na Charly na Nina nabo basusurukije abafana babo

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza