Imyidagaduro

Rick Ross yateye umugongo Diamond Platnumz bakoranye indirimbo

January-26
15:53 PM 2018

Rick Ross,umuraperi uzwi muri America no ku isi muri rusange yatunguranye asiba amafoto ya Diamond Platnumz ku rukuta rwe rwa Instagram kubera ibibazo biri hagati yabo atashatse guhita ashyira ahagaragara.

Aba bagabo bombi bafitanye indirimbo yitwa Wakawaka ariko Rick Ross ntiyigeze agaragaza ubushake bwo kuyimenyekanisha.

Aba kandi bombi bahurira ku kuba bahagarariye ikinyobwa cya belaire bamamaza, nyuma y’uko mu mwaka ushize Diamond yatoranyijwe mu bahanzi babiri bagomba kucyamamaza.

Biyongeraga kuri Rick Ross ndetse kuboza aba bagabo bombi bakoranye amashusho y’indirimbo yafatiwe muri Miami.

Gusa kuri ubu nta foto ya Diamond ikiri kuri Instagram ya Rick Ross ahubwo hasigayeho aya Huddah Monroe nawe wamamaza icyo kinyobwa.

Ntibiramenyekana niba iri kurwaho ry’amafoto rifitanye isano no kuva mu bamamamaza belaire, cyane ko Diamond ntacyo yari yabitangazaho.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza