Imyidagaduro

Rayon Sport nitampa menshi kurusha andi makipe nzayivamo naho kujya hanze byo.....- Nshuti Dominique Savio

June-22
00:59 AM 2017

Nshuti Dominique Savio, rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports yakomoje ku makuru yerekeye kongera amasezerano mu ikipe ya Rayon Sport ndetse n’andi makipe akomeje kumwifuza haba mu Rwanda no hanze.

Ibi bije nyuma yo kwitwara neza mu mukino wa kimwe cya kane mu mikino y’igikombe cy’amahoro aho yabashije gutsinda igitego cyiza gifungura umukino aho Rayos Sport yasezereye Police FC ibitego bine kuri kimwe mu mukino wo kwishyura nyuma nanone yo gutsinda Police FC ibitego bibiri ku busa mu mukino ubanza.

Aganira n’umunyamakuru w’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw Savio yavuze ko kujya hanze byajemo agatotsi ati”amakuru yo kujya gukina hanze byo ndumva byaragiye bipfa ndimo kuganira n’umuntu uncakira ikipe hanze kugirango ndebe ko nakina imikino ibanza y’umwaka utaha wa shampiyona (Phase Aller) hanyuma mu mikino yo kwishyura nkaba nakwerekeza hanze. kugeza ubu kujya hanze byaranze 60%

Savio yasobanuye ku byerekeye amakuru avugako yaba yarongeye gusinyana amasezerano na Rayon Sport kuzayikinira umwaka w’imikino utaha maze arabihakana ati” Rayon twabashije kuganiraho rimwe ndi mu mwiherero mu ikipe ’igihugu ntago twari twongera kuganira cyanekuko ibyo twaganiriye ni ibintu bidafatika. Buriya Ikipe nzajyamo muzayimenyamuri iki cyumweru kigiye kuza narangije gusinyira ibyo nasabye ndetse n’ibyo bampaye. gusa ibyo twaganiriye ntago bazabibahisha bazabibabwira. Rayon Sport itampaye amafaranga nyisaba abandi bakayampa nzayivamo nkerekeza mu ikipe impa menshi kuko kuri ubu ni ugukina ariko umuntu abasha kuba yakubaka ubuzima. Yaba AS Kigali, APR FC ,Rayon Sport ikipe tuzumvikana neza ikampa ibyo nyisaba niyo nzajyamo”

Savio nshuti yirinze gutangaza ibyo asaba amakipe ariko abeshyuza aseka amakuru avugako yasabye miliyoni 20 yo ku mugura ku ikipe ya rayon Sport. Yagize ati "izo miliyoni 20 ntazo nabasabye ariko ibyo nasabye muzabimenya maze gusinyira ikipe izampa ibyo nifuza."

Savio yakomeje avuga ku makuru avugako yaba agiye gusinya amasezerano na APR FC ariko ngo sibyo. Yagize ati ati”bizaterwa n’ikipe nzumvikana nayo gusa ikipe ya APR FC ntago twari twaganira

Mu mwaka ushize w’imikino 2015-2016, Nshuti yari umukinnyi wifashishijwe cyane mu kipe y’igihugu nkuru, ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 no muri Rayon Sports hose adasimbuzwa.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza