Imyidagaduro

Perezida Magufuli yifurije Diamond gusubirayo nta mahwa

March-14
04:52 AM 2017

Perezida wa Tanzaniya Joseph Pombe Magufuli yashimiye Diamond Platnumz ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo Clouds Tv ikunzwe cyane muri Tanzaniya ndetse no mu karere k’ Afurika y’Uburasirazuba, binyuze ku murongo wa Telefone.

Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platinumz waganiriye na Perezida Magufuli, asanzwe ari umuhanzi w’ubashywe muri muzika kandi akaba yanarafashije mu bikorwa byo kwiyamamaza bya Perezida Magufuli.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2017, nibwo Diamond yari mu kiganiro cyitwa 360 gitambuka kuri Clouds TV ari kumwe n’abayamakuru babiri, ubwo batangaga umurongo wa Telefone ngo abantu bahamagare batange ibitekerezo ni nabwo Perezida Magufuli yahamgaye.

Magufuli yabanje gushimira Diamond kuba yaribarutse undi mwana wa kabiri nyuma ya Tiffah Tangote usigaye ukorana n’ibigo by’ubucuruzi mu kubyamamariza.

Ati "Ndagushimye ko wibarutse undi mwana.Niyamamaza wari ufite umwana umwe ariko ubu ufite babiri."

Mu kiganiro bagiranye, Diamond nawe yasabye Perezida Magufuli gukomeza kubashyigikira mu bikorwa bya muzika.

Magufuli kandi yavuze ko amushimira kuba akomeza kumenyekanisha Tanzania mu bijyanye n’umuziki, n’abandi bahanzi bose babigiramo uruhare ndetse n’abakinnyi ba filime , yemeza ko abakunda cyane.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza