Imyidagaduro

Nyuma yo kwiga Hip Hop ku Nyundo,Karigombe yasohoye indirimbo irimo ibyivugo byo kwishongora /Yeejo.rw

April-25
13:35 PM 2017

Umusore uzwi ku izina Siti Tru Karigombe ni umwe mu basore barangirije amashuli ku Nyundo mu ishami ryiga muzika aho yakurikiranye kwiga injyana ya Hip Hop akaba ari nayo yatangiyemo kuririmbaho yibanda ku mateka ya Hip Hop na Rap akabisanisha n’umuco nyarwanda.

Hamwe na mugenzi we nibo bize gusa Injyana ya Hip Hop Na Rap, Munyurangabo Steven uzwi nka Siti True Karigombe yishimiye iyi ndirimbo ye y’amajwi akoze bwa mbere uko yakiriwe ndetse atangaza n’icyamuteye guhimba iyi ndirimbo. Karigombe yagize ati iyi ndirimbo Never Give Up nayihimbye biturutse ku mateka ya Hip Hop nagiye nsoma, nibanda kuri hip Hop ya kera old school kuva mu 1970 ..... aho mvugamo abahanzi bayikoze nka (2pac Shakuru , DJ cool, na cowboy. ) Nasanisha Hip Hop yicyo gihe n’ibyivugo byakoreshwaga mu mu muco nyarwanda nkaba (Sebatunzi Munanga, Rugamba mu ndirimbo zijimije muri Hip Hop ndetse nongeramo na Alex kagame mu byivugo n’ibisigo. ). Ibyo byose byatumye nkora indirimbo mbihurijemo byose . Nashyizemo inyikirizo mu rurimi rw’yicyongereza kuberako n’abanyamahanga bakeneye kumenya uruvange mix ya Rap y’ikinyarwanda ni ya kizungu nibura inyikirizo (Chorus)ikabasigara mu mutwe. Mu gitero cya mbere mvugamo uko umuziki ari nk’urushinge rukiza (musictherapy) kubantu bavukanye ubumuga ko bacyeneye umuziki.

Siti Tru karigombe akomeza avuga ko muzika yo mu Rwanda cyane cyane Hip Hop idatezwa imbere ariko kubera ko ayikunda atazayivaho. Yagize
ati mvugako nubwo Hip Hop muri iyi minsi idahagaze neza muri gutezwa imbere (Promotion) ntitwayireka kuko niyo twahisemo . Aha ngira nti ni ugukora cyane kurushaho naho ab’amagambo bo nta mwanya wo guta njye na Rap turi bamwe . Nakoresheje ibyivugo by’ibyishongoro.

Uyu musore ukomoka I Ngoma aho yatsindiye amarushanwa yo kwemererwa kwiga mu ishuli rya muzika azwi ku ndirimbo Ngoma murwa w’ingoma yaririmbiye mu iserukiramuco rya muzika mu mwaka 2016. Siti True yaririmbye mu gitaramo cyatangije umwaka wa 2017 ndetse afasha Riderman kuririmba mu bitaramo bya Tera Stori.

Iyi ndirimbo Never Give Up yaririmbyemo inyikirizo n’umukobwa wiga ku ishuli ryo ku Nyundo witwa Ndayishimiye Rachel ndetse itunganywa na mugenzi we barangirije rimwe ku Nyundo Producer Top Hit Sam.

Iyumvire Never Give up ya siti True aka Karigombe ft Rachel

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza