Imyidagaduro

Nyuma yo kwegukana Guma Guma PGGSS 6 nka Knowless,Urban boys yaba igiye kurushinga

August-30
18:23 PM 2016

Nyuma yo gushyira ifoto y’umukunzi we k’urukuta rwa Instagram akanashimangira urukundo amufitiye na nyuma yo kwegukana irushanwa rya Guma Guma PGGSS6 ,Safi Madiba biravugwa ko nawe yaba agiye kurushinga .

Niyibikora Safi umwe mu basore batatu bagize itsinda urban boyz nyuma yuko begukana irushanwa ryitiriwe inzoga ya Primus ritegurwa n’uruganda rwa Bralirwa rya Primus Gumaguma SuperStar ku nshuro yaryo ya 6 biravugwako nawe yaba agiye gushinga urugo rwe binyuze imbere y’amategeko ndetse n’abagenzi be bo muri Urban Boys dore ko nababanjirije kwegukana iri rushanwa babigenje.

Nizzo na Yvette

Safi na Tricia

Humble Gizzo na Blauman

Iby’urukundo rwabo kandi Safi Madiba na Parfine Umutesi, uyu mugore usanzwe aba kumugabane w’ I burayi byakomeje kuvugwa mu itangazamakuru aho yari amaze gutandukana na Butera Knowless babaga mu rukundo; aza kubishimangira ashyira amafoto atandukanye ku mbugankoranyambaga.

Zimwe mu nshuti za hafi na hafi z’uyu musore rero nubwo zemeza ko nyuma yo gutwara irushanwa rya PGGSS Icyiciro cya gatandatu; Safi Madiba we aracyabikomeyeho bicyekwako yaba ashaka kubigira ibanga rikomeye nkuko mugenzi we Butera Knowless uherutse kuryegukana ku ncuro yaryo ya gatanu yabigenje.



Yvette ukundana na Nizzo

Muri Mutarama nibwo Nizzo yaje nawe kwemeza ko Yvette azamubera umufasha mu gihe kiri imbere.

Amy Blauman ukundana na Humble Gizzo aganira na KT mu mpera z’umwaka washize yavuze ko bitegura ku rushinga mu gihe kidatinze bakaba bakibyigaho ati“ Turateganya kurushinga n’ubwo tutarabifatira umwanzuro kuko ari we ari nanjye hari ibintu bimwe na bimwe tugomba kwitaho kugira ngo dushinge urugo”.

Naho Humble Gizzo akomeza agira ati “Gushinga urugo ni icyemezo kiba kiranga ubuzima bw’umuntu niba wabagaho wenyine witekerezaho ufata inshingano zo gutekereza undi, niba wagendaga wenyine muba mubaye babiri ni ibintu dutegura neza kugira ngo twereke inshuti ibirori, hari ibyo tugitegura gusa she is my Girl friend(Ni incuti yanjye magara)”.

Iri rushanwa kandi rihurirwamo n’abaririmbyi ba hano mu Rwanda ku ncuro yaryo ya mbere rikimara kwegukanwa na Muyumbo Thomas uzwi cyane ku izina rya Tom close yahise arushinga kumugaragaro na Niyonshuti Tricia.

Ku ncuro ya kabiri ryegukanwa na Ruhumuriza James uzwi ku izina rya King James we utaragize icyo yerekana kubijyanye no kurushinga. Ku ncuro ya gatatu ryegukanwa n’umuraperi Gatsinzi Emery uzwi ku izina rya Riderman nawe wahise arushinga na Agasaro Farida Nadia wabayeho miss wa Mount Kenya University.

Ku ncuro ya kane ryegukanwa na Tuyishimire Joshua uzwi ku izina rya Jay Polly nawe wahise akomeza gushyira mu mago mu buryo bwe bumunogeye, Naho ku ncuro ya gatanu riza kwegukanwa na Ingabire Butera Jeanne uzwi cyane kuri Butera knowless mu muziki akaba yarahise anashinga urugo na Producer Ishimwe Clement (manager wa Kina Muzik) muri uyu mwaka wa 2016.

Urban boyz rero bakaba barayitwaye ku ncuro yaryo ya gatandatu bakaba biteguye kugera ikirenge mu cyabatwaye Guma Guma PGGSS 6 zabanje dore ko baba batsindiye igishoro cya miliyoni 24 z’amafaranga y’U Rwanda.

Ese utwaye Guma Guma PGGSS ahita akora ubukwe?

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza