Imyidagaduro

Nyuma y’urupfu rw’umugabo we, Celine Dion yaba yabonye undi mukunzi mushya

July-31
08:59 AM 2017

Celine Dion w’imyaka 49 ashobora kuba ari mu rukundo rushya n’umwe mu babyinnyi be w’umunya Espanye Pepe Munoz w’imyaka 32 nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cy’imyidagaduro cyandika ku byamamare aho ngo aba bombi bari kubana mu cyumba kimwe cya hotel mu gihugu cy’ubufaransa, bakaba bazahamara mu birori barimo kuhakorera.

Abakomeza kwemeza iby’urukundo rwabo bashingira ku kuba bakorana bya hafi, bemerana mu bikorwa byabo, bahorana buri gihe aho umwe ari, aba ari kumwe n’undi.

Bamwe mu bakunzi ba Celine Dion bakaba ngo bashobora kubabazwa n’uko yaba agiye kurenga ku ndahiro nyinshi yagiye arahirira Nyakwigendera René Angelil witabye Imana muri Mutarama 2016 uyu akaba kandi ari we wamufashije kumenyekana kuva afite imyaka 19, nko mu ndirimbo nyinshi yagiye yemeza ko ariwe yazikoreye, ndetse no mu gitabo yanditse mu mwaka wa 2000 yise: “ My story my dream.” Aho hari aho yamubwiye ati: “The first and the only.”

Uyu musore mushya Munoz ukurikirwa n’abantu basaga 56,400 kuri instagram amafoto akomeje kugenda ashyira ku rukuta rwe nayo yatumye benshi bashyira Celine Dion mu cyiciro kimwe na Madona, Jennifer Lopez, Mariah Carey aho ngo aba nabo bagiye bigarurirwa n’imitima y’ababyinnyi babo.

Celine Dion na Munoz i Paris

Amafoto:internet

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza