Imyidagaduro

Nyuma y’igihe cyo kwiheza, Safi Madiba yahishuye igihe azagaragarira mu bitaramo

January-01
06:39 AM 2018

Umuhanzi Safi Madiba umaze igihe gito atandukanye n’itsinda Urban Boyz yatangaje ko hari benshi benshi bamutumiye mu bitaramo akanga kubyitabira kubera kutagira icyo abaririmbira.

Safi yasezeye iri tsinda atungurana ahita asohora indirimbi ya mbere yafatanyije na Meddy.Nyuma y’igihe gito yahise ashohora indi yise Kimwe kimwe, ari nayo aherutse gusohorera amashusho.

Ubwo yaganiraga na Radio Flash yagize ati “bajya banampamagara mu bitaramo nkababwira ngo ntabwo ndaba capable kuko kujya mu gitaramo ni ukuba ufite ibyo uri buririmbire abantu. Kugeza ubu mfite indirimbo ebyiri usibye ko nabona n’izindi ndirimba ariko ntabwo nshaka kuririmba indirimbo zo mu bihe byahise. ndavuga izo nagiye nkorana naba Fireman, ba Ama-G”.

Madiba avuga ko hari indirimbo azasohora mbere ya Saint Valentin nyuma agasohora indi akabona kwitabira ibitaramo. Ati “Mukwa gatatu nibwo nzatangira ibitaramo.”
Kuri ubu Safi yasohoye amashusho y’indirimbo kimwe kimwe, ikaba iye ya kabiri.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza