Imyidagaduro

Nyampinga w’Amajyepfo yesheje umuhigo yahize ahatanira ikamba

July-19
07:34 AM 2016

.
Miss Isimbi Edwige ashyikiriza ibitabo Umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’urubyiruko cya Muhanga

Nyampinga w’Intara y’Amajyepfo, Miss Isimbi Edwige, yahaye Ikigo cy’Urubyiruko cy’Akarere ka Muhanga, ibitabo 400 byo gusoma, nk’uko yari yabihize ubwo yahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016.
Nubwo atabashije kuryegukana, Isimbi edwige ubwo yahataniraga ikamba rya Nyampinga w’Urwanda 2016, yari yahize ko azaharanira guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu rubyiruko.

Kuwa 16 Nyakanga ubwo hateranaga inteko rusange y’urubyiruko ruhagarariye urundi mu mirenge igize Akarere ka Muhanga, Miss Isimbi yashyikirije ikigo cy’urubyiruko cya Muhanga ibitabo 400 akaba yaranashyizeho uburyo bwo kuzajya amenya niba koko bisomwa.

Mu kiganiro yagiranye n′abanyamakuru,Yavuze ko azajya akoresha amarushanwa y’urubyiruko mu gusoma kugira ngo barusheho kubikunda, kandi ko yizeye impinduka.
Ibi bitabo byatanzwe na Miss Isimbi avuga ko yabihawe n’Umuryango “ISaro Foundation” nyuma yo kuwugezaho igitekerezo cye cyo gukura urubyiruko rw’U Rwanda mu bujiji.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza