Imyidagaduro

Ben Kayiranga asanga Ubufaransa bugomba kwemera uruhare rwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi

April-12
12:21 PM 2017


Ben Kayiranga asanzwe atuye mu Bufaransa

Ben Kayiranga ibi yabitangarije mu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro, uba buri mwaka tariki ya 11 Mata, aho u Rwanda rwibutsa amahanga ko yarutereranye, Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zikurira indege, zigasiga mu menyo ya rubamba Abatutsi bahigwaga.

Yagize ati "Mwagize uruhare muri ubu bwicanyi, murekere aho kudushinyagurira, murekere aho kudukandagira, nimusabe imbabazi, turambiwe politiki yanyu."

Muri uyu muhango Ben Kayiranga yaririmbye indirimo yafatanyije n’abahanzi Buravan ndetse na Andy Bumuntu yitwa ’Turibuka’ bahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bandi bahanzi bari bari muri uyu muhango ni Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzane, na Korali Abagenzi yo Muhima nabo baririmbye muri iri joro ryo kwibuka abaguye i Nyanza ya Kicukiro.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza