Imyidagaduro

Niba ufana umuraperi runaka,uwo muraperi nawe afana Umwami wa HIp Hop Riderman (Irebere VIDEO zibigaragaza)

June-20
14:49 PM 2017

Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman yemeje ko ari we mwami wa Hip Hop mu Rwanda nta wundi uhari.

Riderman abinyujije mu ndirimbo nshya y’amashusho yitwa umuraperi yashyize hanze ibigwi bye bimuhesha ikamba ryo kwitwa umwami wa Hip Hop/ Yagize ati ninjye ufite ibihembo Awards byinshi, nta wundi muhanzi ufite album indwi 7/ Yongeyeho kandi ko ariwe wabanje kwegukana Guma Guma mu baraperi.

Muri iyi ndirimbo Umuraperi yakomeje asubiramo mu nyikirizo ashimangira ko abaraperi bose bo mu Rwanda bamufana ndetse abwira abafana ko bafana abafana be.
Yagize ati Umuraperi ufana ni umufana wanjye. Abaraperi benshi nti barapa badafite ababaririmbira inyikirizo ‘Chorus’. Njye byose ndabyikorera. Abandi ni abadepite nta n’umwe uzitwa umwami atari njye umwimitse”.

Irebere wiyumvire uko avuka ko umuraperi ufana yifanira Riderman


Irebere uburyo Riderman akunzwe

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza