Imyidagaduro

Ni iki Miss w’Akagali azaganira na Miss Rwanda?

April-23
17:52 PM 2017

Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa avuga ko agiye gushaka umwanya akazahura na mugenzi we Miss Rukaragata, Izabayo Marie Grace wifuje kuba yahura nawe ubwo yari amaze gutorerwa kuba Nyampinga uhagarariye akagari avukamo.

Miss Iradukunda Elsa yavuzeko ari gupanga kubayahurana murumuna we nk’uko yabyifuje, ati “Mutoya wange yifuje ko twahura, mbonye umwanya nawe akawubona twahura rwose, kandi ndumva umwanya ntawubura.”
Miss Elsa yakomeje ashimira abaturage b’aka kagari bateguye gutora Nyampinga wako, avuga ko bahesheje agaciro umwana w’umukobwa.

Yakomeje ashimira Miss wa Rukaragata kubw’ibikorwa byiza akomeje gukora birimo gushishikariza abangavu kwirinda inda zitateganyijwe, gufatanya n’urubyiruko mu bikorwa bigenewe gufasha abatishoboye ndetse n’ibindi.

Ibyo byose hamwwe no kubyaza umusaruro urubyiruko rudafite icyo rukora hirya no hino mu byaro, ngo nibyo biri ku isonga kurutonde rw’ibyo bazaganiraho, nk’uko Miss Rukaragata yabitangarije KT dukesha iyinkuru.

Akagari ka Rukaragata gahererye mu karere ka Karongi ho mu ntaray’iburengerazuba, Abaturage bako bakaba baritoreye Miss Izabayo Marie Grace w’imyaka 17 y’amavuko ngo ababere Nyampinga. Izabayo akaba ari umunyeshuri mu kigo cy’amashuri y’isumbuye cya ESSA Birambo giherereye mu karere ka Karongi, akaba yiga mu mwaka wa kane.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza