Imyidagaduro

"Ngewe ndasengeye" Bruce Melody

January-03
15:53 PM 2018

Umuririmbyi nyarwanda Bruce melody yemeza ko asengeye ndetse n’ibyo akora byose bisengeye nkuko yabitangarije Radio Rwanda mu kiganiro samedi detente .

Uyu muhanzi ahamya ko ibyo yagezeho byose mu mwaka wa 2017 bidasanzwe, birimo n’indirimbo yakunzwe n’abatari bake yise Ikinya yakunzwe ku maradiyo menshi yo mu Rwanda atangaza ko atigeze ayisengera ahubwo we asanzwe asengeye.

Abajijwe nimba ajya gusohora indirimbo ikinya yarayisengeye, Bruce Melody yagize ati:"oya! Ngewe ndasengeye, ndi uwo mu miryango isengeye si ngombwa ko mbanza gusengera iyi ndirimbo."

Bruce Melody abona umwaka wa 2017 waramuhiriye cyane abishingiye ku bikorwa yagiye awukoramo harimo kujya muri Koke studio mu gihugu cya Kenya, gusohora indirimbo yakunzwe cyane Ikinya, ndetse n’bitaramo yagiye akorera ku mugabane w’i burayi.

"ni intambwe nini nateye yo kujya muri coke studio, ariya marembo ninge wabashije kuyanyuramo bwa mbere ariko mpamya ko n’abandi bazayanyuramo amarembo nayafunguye. Nibyo kwishimirwa na buri wese ukunda umuziki nyarwanda. Ku ndirimbo ikinya, intego yange nayigezeho, bityo bikwiye ko nakwicara hamwe n’itsinda twafatanyije mu kuyikora tukamena amazi kuri uyu mwaka"

Bruce Melody aheruka gufatanya n’umuhanzikazi Butera Knowles banafitanye indirimbo bise (deep in love), bataramira abakunzi babo mu gitaramo bise (Holiday cheers) mu rwego rwo kwifatanya nabo mu kwizihiza iminsi mikuru.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza