Imyidagaduro

Mutu yasohohoye indirimbo Azanyibwirire isubiza Yantumye ya King James (Yumve hano)

July-13
08:08 AM 2017

Umuhanzi Mutuzo Courage uzwi nka Mutu yasohoye indirimbo ikoranye ubuhanga kandi ikubiyemo ubutumwa ije gusubiza indirimbo ya King James yitwa Yantumye.


Umuhanzi Mutu

Aganira n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw yasobanuye impamvu yashubije King James ati Iyi ndirimbo yitwaga Yakuntumyeho nayanditse muri 2012 hanyuma rero King James aza gusohora indirimbo yitwa yantumye numva bihuje ibitekerezo nka 80 ku ijana n’ubwo yari indirimbo itararangira,ni ko guhita mpindura igitekerezo noneho nandika nishyize mu mwanya w’uwatumweho nkasubiza King James nkamubwira nti " umubwire Azanyibwirire"

Mutu kandi akomeza anyomoza abavuga ko King James yaba yaramwibye igihangano cye agira ati Kuko nigeze guta ikayi yanjye yarimo indirimbo nyinshi barambwiraga bati " cyangwa hari uwayitoye arahimugurisha nkabasubiza nti wapi guhuza ibitekerezo bibaho.

Iyi ndirimbo yakorewe muri studio The Soundss ikozwe na Bob Pro. Mutu akaba umuhanzi n’umucuranzi wakoranye n’abahanzi nka The Ben,Meddy ndetse aherutse gucurangira abahanzi bitabiriye PGGSS7 yegukanywe na Dream Boys.

Yumve hano

Iyumvire Yantumye ya King James

Share

Ibitekerezo (1)

  1. 15 Nyakanga, 03:53

    Courage arabizi wana

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza