Imyidagaduro

Munyana Joyce akataje mu gusiga abantu bose Make up z’ubwiza zinoze kandi zibereye uruhu rwawe

November-05
01:59 AM 2017

Joyce Munyana ni umukobwa ukora ibijyanye no gusiga no kurimbisha abantu abasiga bakaba beza (Make up) yafashe iyambere ayoboka uyu mwuga nubwo utandukanye nibyo yiga.

Aganira n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw ubwo twamusangaga yitabiriye imurikabikorwa rya Intercultural Night yemeje ko yafashe umwanzuro wo gukurikira no kubyaza umusaruro ibyo yiyumvamo nubwo azakomeza kwiga ikoranabuhanga.

Munyana yagize ati kuva kera nakundaga gukora ibintu by’imideri gusa nakundaga cyane ibyo gusiga abantu maquillage/Make up. Uko iminsi yagiye igenda naje kugenda mbona ko mbikunda kurushaho aho nagiye mbigerageza ku ncuti zanjye n’abavandimwe bakabikunda bakanambwira ko ndamutse mbikoze nk’umushinga ubyara inyungu nakwiteza imbere maze ibyo byose byagiye bintera imbaraga zo kumva nabikora nk’umwuga .

Munyana umukobwa ukiri muto w’imyaka 21 yiga ibijyanye n’ikoranabuhangamu kigo cya Akilah women Institute asiga abageni,abanyamideri,abakinnyi ba filime n’abandi bose bifuza gusa neza.

Nubwo akibitangira kandi abona biri kugenda bifata umurongo mwiza ,Munyana aracyafite imbogamizi zuko abantu benshi ntibaramenya ibyerekeye kwisiga ibirungo(Maquillage/Make up) ndetse ikindi aracyafite igishoro gito gituma ataragera ku rwego yifuza.
Munyana ati imbogamizi nuko makeup zihenda cyane kandi abakiriya bakaba batanga amafaranga make kandi tubakorera ibintu byiza kandi bikoze neza ndetse n’imyumvire y’abantu ku Kwisiga ngo base neza hakiyongera ko benshi baba babona ko ari akazi gaciriritse katateza umuntu imbere.
Hari kandi kuba igishoro ari gike kugirango umuntu yongere ibikorwa. Hari n’igihe uhana n’umukiriya gahunda byagera k’umunota wanyuma akaguhinduka akubwira ko atagikoze Make up. Nizera ko uko iminsi izajya ikomeza ,benshi bazagenda babisobanukirwa .

Munyana Joyce afite intumbero yo gukomeza kugukora make up ku bantu b’ingeri zose cyane ko ashaka kubanza kugira ibikoresho byose bikenerwa bya make Up ndetse yifuza kuzakora ikigo kigisha ibyo gukora Make up kugirango yigishe abandi batagize amahirwe yo kubyiga ndetse akazanongera uburyo bwo kugira abantu inama mu gukora ubujyanama bw’ibijyanye n’imyenda yaberanana Make up bazajya baba basizwe.

Munyana agira inama urundi rubyiruko kudacika intege bagashira imbere indoto zabo nku umushinwa w;umuherwe jack Ma yavute ati "if you don’t give up , you still have a chance .giving up is the greatest failure bivuze ko iyo udacika intege, uba ugifite amahirwe ariko iyo ucitse integer ari gutsindwa ndetse n’igihombo gukabije"
Minisiteri y;uburezi yatangije gahunda yo gukangurira ababyeyi gufasha abana babo bakiga ndetse bagakora ibijyanye n;ibyo bakunda kuruta kwiga cyangwa gukora nk’ibyo ababyeyi babo bakora .

Irebere amafoto atandukanye Munyana Joyce ari gusigira abantu Make up


Munyana yiteguye kongera Kwitabira Intercultural Night agakomeza gusiga abantu Make up z’ubwiza zinogeye uruhu.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza