Imyidagaduro

Muhanga : Miss Grace yabaye Miss w’akagali ka Rukaragata

January-19
04:40 AM 2017

Mu gihe hakomeje amarushanwa yo gushaka Miss Rwanda 2017, mu kagali ka Rukaragata bitoreye Nyampinga w’akagali mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Mutarama 2017 .

Imbere y’imbaga y’abatuye Rukaragata, Miss Grace w’imyaka 17 y’amavuko, yegukanye iryo kamba nyuma yo guhigika abandi bakobwa bane bari bahanganye.

Miss Izabayo Grace bwari ubwa mbere ahatanye ahagarariye umudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Rukaragata, akaba yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.Miss Grace avuka ku babyeyi Gendaneza Gracien na Mbanira Jeanne d’Arc.

Ikamba yegukanye ryamuhesheje guhembwa amafaranga ibihumbi 15000 aho yahawe ibihumbi 9000 ndetse n’ibikoresho bitandukanye by’ishuri bifite agaciro ka 6000RWf.

Ivomo:KT

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza