Imyidagaduro

Miss Rwanda: Uwari watsindiwe i Burasirazuba n’i Kigali atewe ishoti, impanga zisasira benshi

January-27
10:25 AM 2018

Mu ijonjora ry’ibanze ryashakaga abakobwa bahagararira umujyi wa Kigali ari naho hari ahanyuma, birangire umukobwa wari watsindiwe mu ntara y’Uburasirazuba yongeye gukubitirwa inshuro mu mujyi wa Kigali, habonekamo impanga zibahiga.

Mu bakobwa 16 bari bitabiriye guhatanira ikamba rya Nyampinga mu cyiciro cy’ibanze mu mujyi wa Kigali, barindwi bahanyurana umucyo aba ari nabo bakomeza mu kindi cyiciro.

Gusa uko byagenze mu myaka yashize umukobwa wahataniye mu ntara imwe agatsindwa yakunze gutsindira mu yindi ariko IREBE Natasha iminsi yamubereye umukara kuko byangiye i Burasirazuba none n’i Kigali akaba atabashije gukomeza.
Muri aya majonjora yo kuri uyu wa 27 Mutarama kandi hagaragayemo abakobwa babiri b’impanga, ibintu bitigeze bibaho mbere, ndetse bose bakomeje mu kindi cyiciro.

Abakobwa bose uko ari 35 batoranyijwe mu ntara zose bazongera bafate numero zibaranga bajye mu rindi jonjora rizasiga 20 ari bo bagiye mu mwiherero wa nyuma uzavamo nyampinga w’u Rwanda 2018.

Abakobwa bagagarariye umujyi wa Kigali

1. TETA Shalon (No 1)
2. KAYIREBWA Marie Paul (No 8)
3. UWONKUNDA Belinda (No 9)
4. UWASE Teta Anita (No 10)
5. INGABIRE Belinda (No 15)
6. UMUTONI Belise (No 12)
7. UMUHOZA Karen (No 5)

Abakobwa bose uko ari 7 bahagarariye umujyi wa Kigali


IREBE Natasha yari yatsinzwe mu Burasirazuba, agerageje na Kigali biranze

UWONKUNDA Belinda (ibumoso) na UMUTONI Belise (iburyo) ni impanga zahuriye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza