Imyidagaduro

Miss Rwanda asanga uburyo bwiza bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari uguhera ku bana

April-10
04:37 AM 2017

Iradukunda Elsa ufite ikamba rya Miss Rwanda kuri ubu, yifatanyije n’abana bibimbiye muri Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF) mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asaba Abanyarwanda by’umwihariko abana n’urubyiruko kwirinda amacakubiri.


Ibi miss Rwanda yabitangaje ubwo yifanyaga na NFF ( Ndayisaba Fabrice Foundation)
bagasura urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Nyuma yo gusura uru rwibutso ndetse no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside no kubunamira, Nyampinga Iradukunda yasabye abana bari bitabiriye icyo gikorwa kuzirikana amateka beretwe ndetse anabasaba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Ni ibintu bitanga icyizere kubona abana nk’aba baje gusura urwibutso kuko bibafasha mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bazi amateka mabi yagejeje ku gihugu cyacu uburyo bwiza bwo kuyirwanya rero ni uguhera mu bana kugira ngo hatazagira ubashuka, aya mateka bigiye aha azabafasha uko bagenda bakura.”

NFF ni Fondation yashinzwe na Ndayisaba Fabrice mu 2009 ikaba igamije kwigisha abana indangagaciro n’umuco w’amahoro binyuze kandi no mumukino w’ umupira w’amaguru. Mu mwaka wa 2010 niho batangiye n’igikorwa cy’umwihariko cyo kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni.
Ndayisaba Fabrice uyiyobora ndetse akanategura iki gikorwa yavuze ko kigamije gufasha abana gufata umwanya bakibuka bagenzi babo bavukijwe ubuzima muri Jenoside, bakiga amateka ndetse bakanamenya intwari zahagaritse ayo mahano.

Muri Kamena iyi fondasiyo ya NNF izatangiza irushanwa ry’umupira w’amaguru rizahuza ibigo by’amashuri 15 naryo rikaba riri mu rwego rwo kwibuka abana bazize Jenoside binyuze mu mukino bakundaga.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza