Imyidagaduro

Miss Rwanda 2018: Umukemurampaka mushya Isheja Sandrine yamennye ibanga ry’ugomba gutorwa+VIDEO

January-14
00:30 AM 2018

Umukemurampaka mushya Isheja Butera Sandrine usanzwe ari n’umunyamakuru yatangaje birambuye ibyo bazagenderaho bagena uzaba Miss Rwanda uyu mwaka.

Mu ijonjora ryakorewe i Musanze, hatoranyijwe abakobwa batandatu bagize amanota meza kurusha abandi mu ngingo zarebwagaho,

Nubwo bitari bisanzwe ko abakemurampaka basobanura beruye uburyo umukobwa agomba kuza yifashe, Isheja wari mushya muri aka kazi yasobanuye ibizagenderwaho hemezwa Miss Rwanda 2018.

Ati “Njye numva ari umukobwa ufite uburanga, ufite ubwenge ushobora kuvuga igitekerezo cye akagihagararaho, numva ari umukobwa w’imico myiza, gusa biragoye guhura n’umukobwa uje gutya imbere yawe ngo umenye ngo imico myiza ye ni iyihe gusa nizere ko nibabona n’iyi nkuru, bagomba kumenya ko bagomba kwitwararika.”

Avuga ko batandatu bari bitabiriye bagize amanota meza muri ibyo byose.

Sandrine abwira abakobwa ko ubwenge ari yo ngingo ikomeye bityo ngo bagomba kwihinga mu bwenge.

Ati “umenye ko ntabwo uri ishusho. Iyaba ari ishusho bagenda bagahagarika ahantu ku cyapa uburanga bwaba buhagije. Rero ubwenge buba bufite amanota menshi.”
Ibikorwa bya Miss Rwanda byatangiriye mu ntara y’amajyaruguru kuri uyu wa 13 Mutarama 2018 mu majonjora y’ibanze.

Kuwa tariki 14 Mutarama 2018 bikomereze mu Karere ka Rubavu, ku ya 20 Mutarama 2018 ni mu Karere ka Huye, tariki 21 Mutarama 2018 bikomereze mu Karere ka Kayonza bikazasorezwa mu Mujyi wa Kigali tariki 27 Mutarama 2018.

Nyampinga w’u Rwanda 2018 azatorwa mu birori bikomeye bizabera muri Kigali Convention Centre ku itariki ya 24 Gashyantare 2018.


Abakobwa batandatu bahagarariye intara y’amajyaruguru

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza