Imyidagaduro

Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane abaye Nyampinga wa gatandatu ugiye kwibera I mahanga !

September-06
15:56 PM 2016

Nk’uko Bagenzi be bamubanjirije babigenje, Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane nawe agiye hanze y’umugabane wa Afrika aho agiye gukomereza amasomo ye mu gihugu cya Canada.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Nzeri 2016 nibwo Miss Kundwa Doriane ahagaruka i Kigali yerekeza muri Canada mu Mujyi wa Québec. Agiye kwiga mu ishami rya Administration muri Kaminuza ya Laval University iri i Québec.


Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane

Kugeza ubu ba Nyampinga b’u Rwanda uretse uwa 2016, bose baba hanze y’u Rwanda. Miss Rwanda 1993 aba mu Bubiligi n’umugabo we, Bahati Grace watowe muri 2009 aba muri Amerika, Mutesi Aurore watowe muri 2012 yagiye kwiga muri Turukiya [ariko ubu asigaye aba muri USA].

Nyampinga Akiwacu Colombe watowe muri 2014 na we agiye kwiga mu Bufaransa muri Nzeri 2015. Miss Mutoni Balbine wabaye igisonga cya Kane cya Miss Rwanda 2015 aherutse kujya muri Canada gukomeza amasomo. Kundwa Doriane wari usigaye mu Rwanda na we agiye hanze y’igihugu aho azamara imyaka ine.

Miss Rwanda Mutesi Jolly nawe ubu ari kubarizwa muri Amerika m’urugendo rw’akazi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza