Imyidagaduro

Miss Naïades 2016 Kwizera Peace yagize icyo avuga nyuma yo kwegukana ikamba mpuzamahanga

November-14
05:06 AM 2016

Kwizera Peace Ndaruhutse yaje kwegukana ikamba mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss Naïades 2016 rimaze igihe rihatanirwa n’abakobwa bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika bahuriye mu Mujyi wa Cotonou muri Benin.

<img3036|center

Abinjujije kuri twitter ye yashimiye buri wese wamwifurije intsinzi. Miss Naïades 2016 Kwizera Peace yagize ati birandenze ibyishimo kuba negukanye ikamba rya Miss Naïades 2016.Ni ibyigiciro kuri njye no ku gihugu cyanjye.Imana ihe umugisha uwanyifurije intsinzi wese.

Ndaruhutse Kwizera Peace w’imyaka 20 y’amavuko, afite uburebure bwa sentimetero 181 agapima ibiro 70. Asanzwe ari igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2016 ari nabyo byamuhesheje iturufu yo guhatanira Miss Miss Naïades.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza