Imyidagaduro

Miss Jojo yamaze kwambikana impeta n’umukunzi we imbere y’ amategeko

March-18
09:21 AM 2017

Miss Jojo yasezeranye na Salim Saleh mu Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017. Abenshi mu nshuti za hafi za Miss Jojo zivuga ko ibi birori byabaye mu ibanga kuko na nyir’ubwite atifuzaga ko bijya yanze. Biteganyijwe ko ubukwe bw’aba bombi buzaba mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.

Uyu Uwineza Josiane (Miss Jojo), yasezeranye n’uyu musore bamaze igihe bakundana mu buryo bw’ibanga rikomeye cyane inkuru y’ubukwe bwabo yatunguranye cyane. Uyu muhanzi w’imyaka 33 y’amavuko wamamaye mu ndirimbo nka ‘Tukabyine’, Mbwira, ubona ko ndie, beretiriza n’izindi, asezeranye n’uyu musore nyuma yo gutandukana na Munyampundu Saleh, byavugwaga ko bazabana.

Muri Nyakanga 2012, Miss Jojo yavuze ko abaye ahagaritse umuziki agiye kwita ku bikorwa byo gufasha abatishoboye abinyujije mu ishyirahamwe ry’Urubyiruko rw’abayoboke b’idini ya Islam abarizwamo akab kandi anakora muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.

Miss Jojo yavutse mu mwaka wa 1983 mu Karere ka Bugesera. Yatangiye kumenyekana mu muziki, mu mwaka wa 2006 ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda ari naho yatangiriye kuririmba ku giti cye agahera ku ndirimbo yamenyekanye yitwa "mbwira". Album ye aheruka gushyira hanze ni iyitwa ‘Woman’. Yagiye hanze muri 2012.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza