Imyidagaduro

Miss Igisabo ati Ubwitonzi burisha uburozi,Sinzaceceka,Sinzareberera…#Kwibuka23

April-13
05:16 AM 2017

Uwase Hirwa Honorine uzwi nka Miss Igisabo akaba ari Nyampinga wakunzwe cyane [Miss Populality] mu marushanwa y’ubwiza ya Nyampinga w’u Rwanda 2017 yibukije abanyarwanda ko buri wese uruhare rwe ari ukugaragariza amahanga ukuri kubijyanye na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ko atazaceceka ndetse azabamenyesha ububi bwa Jenoside dore ko yakomotse kuwayirokotse. Miss Igisabo yakomeje ashishikariza buri wese gushyigikira ibyagezweho.

Miss igisabo abinyujije k’urubuga nkoranyambaga rwa Instagram ye yashishikariza abanyarwanda kuba intwari ndetse bakaba bakwitangira igihugu mu gihe bibaye ngombwa bakanakimenera amaraso.Uwase Hirwa Honorine “Igisabo” yongeye

Miss Igisabo yagize ati “Aho kuba intumbi nzabe imva… ndi umunyarwanda biranyuze, winshakira utubyiniriro; hutu, twa, tutsi!
Ubwitonzi burisha uburozi,Sinzaceceka,Sinzareberera,Haba ino haba hiry’iyo…Mana y’i Rwanda we… aho ari ho hose uzanyohereza nk’igikoresho cy’amahoro…Nzababwira ububi bwa jenoside,njye wakomotse k’uwayirokotse.
Umukoro wa buri wese ni ukwibuka jenoside yakorewe abatutsi, Arwanya ingengabitekerezo ya jenoside ,Ashyigikira ibyiza byagezweho.
#UmusanzuWanjye#HumuraRwanda#NzusaIkivi#NsibeIcyuho#Ngukorere#KukoNgukunda
Ndi Umunyarwanda”

Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 23 bizamara iminsi 100 uhereye taliki ya 7 Mata 2017.Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho".

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza