Imyidagaduro

Miss Fiona yahawe asaga Miliyoni 8Frw nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri

December-28
02:36 AM 2017

Nyuma y’ibyumweru bibiri abakobwa 25 baturutse mu bihugu bitandukanye bahatanira ikamba rya Miss Africa Calabar muri Nigeria, umunyarwandakazi Muthoni Fiona Naringwa waserukiye u Rwanda muri iryo rushanwa rya Nyampinga wa Afurika yegukanye akayabo k’ibihumbi 10 by’amadorali ikamba ritaha muri Botswana.


Fiona yatahanye ibihumbi icumi by’amadorali nk’igihembo cya kabiri

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2017nibwo hamenyekanye umukobwa wahize abandi muri aya marushanwa aho Nyampinga witwa Gaseangwe Balopi ukomoka muri Botwana yatangajwe nk’uwahize abandi akurikirwa na Miss Muthoni Fiona Naringwa umunyarwandakazi mu gihe uwagatatu ari umukobwa wahagarariye igihugu cya Afurika y’Epfo.

Usibye kwiyerekana mu myambaro itandukanye kandi bigatangirwa amanota n’akanama nkemurampaka babajijwe kandi ibibazo bitandukanye ku bijyanye n’ibidukikije. Mu bihugu bitanu byaje mu myanya yambere hanatoranyijwemo nyampinga wahize abandi harimo Mu guhitamo batanu ba mbere bagombaga gutoranywamo Nyampinga wa Afurika nabwo u Rwanda, Namibia, Botswana, Africa y’Epho na Sudani y’Epfo.

Nyuma yo gutangaza batanu bambere hatowe Nyampinga wa Afurika aba Gaseangwe Balopi wo muri Botswana, uyu akaba yarahawe ibihembo bikomeye birimo sheki y’amadolari ibihumbi 30 hamwe n’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa SUV Jeep yatanzwe na Guverineri wa Leta ya Cross River. Uwakabiri ariwe Fiona ahabwa ibihumbi 10 naho uwagatatu ahabwa ibihumbi 5 by’amadorali y’Amerika.

Amwe mu mafoto yaranze ibirori







Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza