Imyidagaduro

Miss Earth 2017: Bambaye Bikini, Miss Igisabo yiyambarira ikanzu bamuha inkwenene

October-15
03:37 AM 2017

Miss Igisabo yambaye ikanzu aratsindwa abandi bambara Bikini mu marushanwa ya Miss Earth mu rwego rwo kugaragaza ubwiza hambawe umwenda wa Bikini ukunzwe kwambarwa abantu bagiye koga.

Mu kwiyerekana Miss Uwase Honorine bita Igisabo yahisemo kwiyambarira ikanzu maze yiyerekana ariyo yambaye.

Abakurikiraga uyu muhango urimo kuba kuri Facebook batangajwe no kubona uyu Nyampinga uhagarariye u Rwanda yiyambariye ikanzu dore ko bari bizeye ko nawe aza kugaragara yiyambariye bikini nk’abandi aho umwe yagize ati ibi ni ibikirwa Rwanda undi ati kuki utagaragara nk’abandi abandi babigaragarisha amarangamutima. Nubwo bamutsetse hari n’abandi bagaragaje ko bakunze uko yigaragaje.

Miss Honorine Hirwa (Igisabo) ,Bamwe bahuhaye inkwenene abandi bakunda ibyo yakoze


Abatsinze irishanwa ryo kwambara Bikini aho umudari wa Zahabu wahawe uwa mbere Karla Aponte ukomoka muri Puerto Rico, uwa kabiri ahabwa umudari wa Ifeza wegukanywe na Sarah Laura Peyrel wo mu Busuwisi naho uwa gatatu yabaye Nyampinga wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wambitswe umudali w’Umuringa.

Miss Hirwa Honorine bakunze kwita Igisabo ntiyambaye Bikini nk’abandi bitabiriye aya marushanwa mpuzamahanga. Bivugwa ko ibi bihabanye n’umuco nyarwanda bifatwa ko ari kwambara ubusa burirburi imbere y’imbaga ariko Miss Igisabo yitabiriye iri rushanwa azi neza ko kwambara bikini bizabaho kandi ko utsinda irushanwa aba yitwaye neza mu bikorwa byose bizanziriza umunsi wa nyuma uzaba taliki ya 4 Ugushyingo 2017.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza