Imyidagaduro

Minisitiri Mbabazi yakoreye umuzigo wananiranye abakobwa bahatanira Miss Rwanda 2018

February-15
05:31 AM 2018

Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi yasabye abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 kugira uruhare mu kurwanya ubushomeri, inda z’imburagihe n’izindi ngeso mbi muri bagenzi babo.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 15 Gashyantare 2018 ubwo yasuraga aba bakobwa bari mu mwiherero wa nyuma hagamijwe gutoranyamo uzafata ikamba rya Miss Rwanda 2018.

Minisitiri Rosemary Mbabazi yasabye aba bakobwa kuba intangarugero muri bagenzi babo kandi bakirinda kubaho ubuzima bw’abandi.
Yagize ati “Mukwiye kuba intangarugero muri bagenzi banyu, mukabaho ubuzima bwanyu.”

Minisitiri mbabazi yanabibukije ko “Icyemezo ufata none nicyo kigena ejo hawe hazaza.”

Umukoro wabaye ingorabahizi ku nzego nyinshi nabo bawuhawe, ndetse amakuru agaragara ku rukuta bwa twitter rwa Minisiteri y’urubyiruko yerekana ko Minisiti mbabazi yasabye abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 kugira uruhare mu kurwanya ubushomeri, inda z’imburagihe n’izindi ngeso mbi muri bageni babo.

Aba bakobwa 20 bagiye kumara icyumweru bari mu mwiherero barimo i Nyamata mu Bugesera aho bari kwigishwa ibintu bitandukanye bakanakora ibizamini bizatuma haboneka umwe uzahiga abandi.


Abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda baganira na Misitiri Mbabazi


Minisitiri yabasabye kurwanya ubushomeri, inda z’indaro n’ibindi

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza