Imyidagaduro

Meddy yemereye umukobwa w’imyaka 13 ko azamujyana muri Amerika naba umukire

November-01
17:36 PM 2017

Mukiganiro n’umunyamakuru wa BTN Uwineza Sonia yasobanuye ukuntu akunda umuhanzi Meddy ndetseko binabaye ngombwa yanakwemera agata ababyeyi be agakurikira Meddy bakijyanira bakibanira ubuziraherezo ngo ndetse bibaye na ngombwa yanakwemera n’ubuzima akabuhara ariko ntabure amahirwe yo kwibera uruhande rwuwo akunda Meddy.

Uyu mwana w’umukobwa aganira n’umunyamakuru wa BTN yatangiye amubaza uko yitwa atangira agira ati:”nitwa Uwineza Sonia mfite imyaka cumi n’itatu, Meddy namumenye niga nko mumwaka wa kabiri materineli”.

umunyamakuru amubajije uko ari kumva ameze nyuma yo guhobera Meddy yagize ati ”numvise ari ibintu bidasanzwe mbese ari umunsi m’ubuzima ntigeze mbona,” naho amubajije ikintu yabwira Meddy aramutse agize amahirwe yo kuganira nawe Sonia yagize ati:”namubwira nti ndamukunda kandi ntansige ariko nubwo yansiga ansige aziko mukunda kuruta abandi bose ku isi.”
Abajijwe icyahamiriza Meddy ko amukunda umwana yagize ati:”icyabimwemeza? Mfite ikaye ye nanditsemo amateka ye, indirimbo ze ariko atari zose nuko gusa iyo kaye ntayifiye hano.”

Abajijweje icyintu yumva yabwira Meddy batabashije kubonana mukininiga cyinshi yagize ati:”namubwira nti ansigire urwibutso wenda nawe nyine nta telephone mfite niba afite ubushobozi ansigire telephone tujye tuvugana.”

Naho Meddy abajijwe icyo agiye gukorera Sonia kuko yifujeko amusigira urwibutso Meddy yagize ati:”sinzi icyo nakora ariko urukundo nirwo rwangombwa.” Naho Meddy abajijwe icyo atekereza kuba umwana yifujeko babana ubuziraherezo Meddy yagize ati:”simfite ubushobozi nonaha ariko ninkira nkaba umukire nzagutwara.”

Irebere Video Meddy ahobera na Sonia

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza